RURA
Kigali

Yanditse filime zanyuze kuri RTV: Cobby wamamaye muri Cinema yatangiye gukora filime ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/02/2025 17:31
0


Umukinnyi wa filime akaba n’umwanditsi, Hagenimana Cobby [Kobby] yatangaje ko yatangiye gukora kuri filime ye ya mbere y’uruhererekane yise ‘Ikarita y’urupfu’ irimo abakinnyi bakomeye, mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubumenyi yungutse mu gihe cy’imyaka icumi ishize ari muri cinema.



Uyu mugabo ni umwe mu bagira uruhare mu kwandika filime akanayobora filime nyinshi zitambuka ku muyoboro wa BahAfrica Entertainment. Yagize uruhare mu kwandika filime nka ‘Isi Dutuye’, ‘My Father in Law’, ‘Woman Needs’ n’izindi. 

Ni nawe wanditse filime z’umubyinnyi Titi Brown, ndetse anagira uruhare mu kuzikora, akanakinamo. Cobby anavuga ko yagize uruhare mu kwandika filime ‘Umwanzuro’ yatambukaga kuri Televiziyo Rwanda, hari na filime yakoze zacuruzwaga kuri CD nka ‘Ubugome’ yakinnyemo Ngenzi na Fabiola. 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Cobby yavuze ko gutangira gusohora filime ye bwite bishingiye mu rukundo yakuranye rwa Cinema, kuko filime ya mbere yayanditse yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Yasobanuye ko Cinema yamubereye ikiraro cy’ubuzima bwe, kuko yamufashije kwiga amashuri yisumbuye na Kaminuza, ndetse ashinga n’urugo.

Ati “Gukora filime ni ibintu nakunze nkunda. Kuko filime ya mbere nayikoze nkiga mu mwaka wa Kabiri mu mashuri yisumbuye nyikorera aho nabaga muri Uganda mu gace ka Jinja. Nize amashuri yisumbuye niyishyurira kubera amafaranga nakuraga mu gukora filime, ndetse nagiye no muri Kamiza mu ishami rya ‘Civil Engineering’ nabwo niga kubera Cinema.”

Cobby yavuze ko mu guhitamo abakinnyi yarebwe ku bafite impano, ndetse n’abamaze iminsi bagaragara muri cinema barimo nk’abakinnye muri filime ‘My Father in Law’ barimo nka Scott, Kevin, Rachel, Oxygend, Mama Zulu n’abandi.

Yavuze ko ashingiye ku buryo bakoze amashusho y’iyi filime, Abanyarwanda n’abandi bazabona ko ‘cinema y’u Rwanda iri kujya heza’. Kandi ishingiye ku nkuru yihariye.

Ati “Igaragaramo amacenga menshi y’abavandimwe, barwana bapfa imitungo, niyo mpamvu twabigereranyije n’umukino w’amakarita, aho ukinnye neza ariwe utsinda.”

   

Cobby yatangaje ko yatangiye gukora filime akiri ku ntebe y’ishuri mu mashuri yisumbuye

 

Cobby yavuze ko filime ‘Ikarita y’urupfu’ ishingiye ku mibereho y’abavandimwe

 

Cobby yavuze ko iy filime izajya itambuka kuri shene ye ya Youtube ya ‘Kigali Drama’

 

Sharon, umwe mu bakobwa bagaragaza impano idasanzwe muri Cinema

 

Scott yagiye yitabazwa muri filime nyishi Nyarwanda, ndetse yitabajwe na Cobby


Oxygen uri mu bakinnyi b’imena muri iyi filime ‘Ikarita y’urupfu’ ya Cobby 

Nana ari mu bakinnyi bagaragaza impano muri Cinema yo guhanga amaso 


Umukinnyi wa filime Kevine, uri mu bakinnyi b'imena muri iyi filime 'Ikarita y'urupfu'

KANDA HANO UBASHE KUREBA IGICE CYA MBERE CYA FILIME ‘IKARITA Y’URUPFU’

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND